Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Kadaga yashimiye abamubaye hafi mu rugendo rwo kwiyamamaza n’ubwo avuga ko hari habayeho ibibazo birimo ibikangisho na ruswa.
Yagaragaje ko yakunze ishyaka ariko ko ibyo ari gukorerwa bishimangira ko bikomeje bishobora gutuma asohoka mu ishyaka kuko nta yandi mahitamo yaba asigaranye.
Yakomeje ati “Gukoresha nabi ububasha byaranze aya matora ntibikwiye kwihanganirwa. Dukunda ishyaka ryacu, gusa iryo vangura nirikomeza tuzasigara nta yandi mahitamo uretse kugenda.”
Kadaga w’imyaka 69 yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 2011 kugeza mu 2021 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe wungirije wa mbere. Yari ari kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa kabiri wa NRM ariko ntiyahirwa.
Ni umwanya wegukanywe n’uwo bari bahanganye Anita Among usanzwe ari Perezida w’Inteko ya Uganda.
Mbere y’amatora umwuka ntiwari wifashe neza hagati ya Kadaga na Perezida Yoweli Kaguta Museveni kubera kwemerera Anita Among kwiyamamaza kuri uwo mwanya kandi ngo ataramara imyaka 10 mu ishyaka.
Kadaga yari yasobanuye ko bitewe n’uko ataruzuza imyaka 10 ari umunyamuryango w’iri shyaka, yagombaga gukurwa ku rutonde rw’abahatana.
Yabwiye Perezida Museveni wari witabiriye iyi nama nka Perezida wa NRM ko atari we gusa ari kurwanya, ahubwo ko ari kurwanya abaturage bose bo mu bwami bwa Busoga kuko bamushyigikiye.
Icyo gihe Museveni yari yagaragaje ko komite nshingwabikorwa ya NRM ifite inshingano yo gusuzuma kandidatire no gutanga ubujyanama, kandi ko mu gihe ibona nta mpamvu ikomeye yo kwambura abantu amahirwe yo guhatana, ibemerera gukomeza.
Nyuma y’amatora, Perezida Museveni yashimiye Anita Among watorewe kuba visi perezida wa NRM.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!