00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kadja Nin yasubije Abarundi barakajwe n’uko yagize u Rwanda amasaziro ye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 September 2025 saa 08:37
Yasuwe :

Umuhanzi Khadja Nin ukomoka mu Burundi umaze igihe gito ahishuye ko yahisemo u Rwanda nko mu rugo ubuziraherezo kuri we cyangwa igihugu kizaba amasaziro ye, benshi mu Barundi bakarakazwa na byo uyu mubyeyi yabasubije ko afite ubwigenge yavukanye bwo gukora icyo ashaka.

Yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, aho yagaragaje ko yavukiye mu Burundi ariko ntagire amahirwe yo kuhaba igihe kinini bitewe n’ibibazo bitandukanye.

Ati “Bisa n’aho kuva ejo, hari amajwi yatangiye kuvuga ku cyemezo cyanjye cyo kurangiriza ubuzima bwanjye mu mahoro mu Rwanda. Ese koko u Rwanda ni rwo kibazo? Navuye mu Burundi mu myaka 50 ishize nari nkiri muto mfite imyaka 16 gusa!’’

Arakomeza ati “Nyuma nabaye mu Bubiligi hafi imyaka 20, hanyuma mba mu Bwami bwa Monaco hafi imyaka 30, utibagiwe imyaka 10 nagiye mara mu nzu nari ntunze mu mudugudu wo hagati mu gihugu cya Mali. Icyo gihe nta wigeze abyitaho. None se kuki noneho ubu?’’

Yavuze ko mu byo yagiye akora yari afite igihugu cye ku mutima, ndetse akagerageza kukimenyekanisha no kukirwanirira ku Isi yose aho yabaga ari. Ati “Nagendanaga igihugu cyanjye muri njye, nta gucogora. Nacyerekanye ku Isi yose n’agaciro gakomeye, kandi nkirwanirira nshyizemo imbaraga zanjye zose. Ubu mfite imyaka 66, imyaka umuntu aba ashaka gutuza no kugira amahoro. Ndabikwiriye.”

Uyu mugore avuga ko yifuzaga kuba yasazira aho yavukiye, aho bikaza kwanga bitewe n’ibihe, ariko agaragaza ko u Burundi ari igihugu cye kandi ari ikintu kidateze gusibangana.

Ati “Nifuzaga gushyira imizigo yanjye hasi burundu i Ruvyagirara (Gitega) aho navukiye, ahantu papa yakundaga cyane. Ariko ubwo Burundi bwo ntibukibaho, kandi nta wampakanya kuri ibyo. U Burundi ni igihugu cyanjye, haba mu buzima bwanjye cyangwa mu byifuzo byanjye, bitavuze ko bishimisha abacira imanza bicaye inyuma y’imashini zabo bandika gusa. Mbifuriza rwose kuzakora ibirushijeho ibyo nakoze byose ku bw’igihugu cyacu.”

Yabwiye abamuciriye urubanza kwicara ahubwo bagatekereza icyabateza imbere, kikanateza imbere igihugu cyabo cy’u Burundi bakomoka aho guhora mu magambo.

Ati “Nimwitabire umurimo, mushyire mu bikorwa imishinga y’ubu n’iy’igihe kizaza izasunika igihugu cyacu mu cyerekezo cy’ejo hazaza, muyobowe n’ubushake bukomeye bwo guteza imbere ubu Burundi dukunda twese. Ntimuzacibwe intege n’ibidafite akamaro, ahubwo mukomeze mwibande ku by’ingenzi. Navukanye ubwigenge, kandi nzabupfana. Imana ibahe umugisha, inarinde u Burundi bwacu.”

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, uyu muhanzi ubwo yari agiye kwita izina umwana w’ingagi mu birori byabaga ku nshuro ya 20, mbere yo kuvuga izina ry’uyu mwana, yavuze ko atewe ishema no kuba yitabiriye ibi birori ariko anavuga ko kuri ubu u Rwanda kuri we habaye amasaziro ye.

Ati “Ntewe ishema kandi nishimiye kuba umwe mu bari muri ibi birori byo Kwita Izina. Ni amahirwe akomeye cyane n’umwanya ukora ku mutima cyane. Navukiye ndetse nkurira mu Burundi ariko uyu munsi natoranyije u Rwanda nko mu rugo h’iteka ryose. Yego!’’

Uyu mubyeyi w’umunyabiywi mu muziki w’u Burundi aho akomoka azwi mu ndirimbo zabiciye mu myaka yo ha mbere nka ‘Sambolera’, ‘Wale Watu’ n’izindi. Yabaye imyaka myinshi i Burayi.

Khadja Nin ni umwe mu bahanzi bubatse amateka baharurira inzira abagore muri Afurika y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages