Inzego za gisirikare i Goma zatangaje ko abofisiye babiri bo mu ngabo za FARDC n’Abarusiya batatu bari mu ndege imwe bakomeretse.
Aba bose ngo bajyanywe i Goma aho bari kuvurirwa nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibitangaza.
Abandi bane bagize itsinda ryakurikiranaga indege ya kabiri bo ngo baburiwe irengero ariko ibikorwa byo kubashakisha birakomeje.
Ubwoko bw’izi ndege ntibwasobanuwe icyakora igisirikare cya Congo bivugwa ko gifite izo mu bwoko bwa Mil Mi-24 Hind zakorewe mu Burusiya.
Izi kajugujugu zari zigiye mu turere twa Kalisimbi na Mikeno ahari havuzwe inyeshyamba za M23.
Amakuru atangwa n’igisirikare avuga ko izi ndege zagenderaga ku butumburuke bwo hasi ubwo zagwaga.



















TANGA IGITEKEREZO