Kalonda ashinjwa umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi afatanyije n’u Rwanda na M23, akamusimbuza umuntu ukomoka mu ntara ya Katanga.
Agejejwe mu bushinjacyaha nyuma y’iminsi icumi atawe muri yombi, ubwo yari aherekeje Katumbi bagiye mu mujyi wa Lubumbashi.
RFI yatangaje ko Kalonda atamaze umwanya munini mu bushinjacyaha bwa gisirikare kuri uyu wa Gatandatu.
Yabashije kandi guhura n’abanyamategeko be bwa mbere kuva atawe muri yombi.
Bivugwa ko umushinjacyaha yasomeye Kalonda ibyo aregwa n’ibyo yisobanuye byatanzwe n’ubugenzacyaha bwa gisirikare, ari nabwo bwahase ibibazo Kalonda bwa mbere.
Kalonda yasabye ubushinjacyaha ko ibazwa rye rya mbere ryateshwa agaciro agakoreshwa irindi kugira ngo atange ibisobanuro birambuye ku byaha ashinjwa, ngo kuko hari ibyo yagiye avuga bitanditswe.
Biteganyijwe ko Kalonda azasubizwa mu bushinjacyaha kubazwa kuri uyu wa Mbere, hagati aho akaba yasubijwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa.
Ubwo yafatwaga tariki 30 Gicurasi, Kalonda yashinjwe gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko. Ibindi byaha byagiye byongerwamo nyuma.
Ishyaka rya Katumbi abereye umuyoboke ryavuze ko Kalonda afunzwe kubera impamvu za politiki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!