00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Makerere igiye kubaka urukuta ruzayifasha kwirinda ibyihebe

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 14 April 2015 saa 04:26
Yasuwe :

Kaminuza ya Makerere yasabye Leta ya Uganda kubaka urukuta ruzengurutse iyo Kaminuza ruzayifasha gukumira ko hari ibyihebe byayinjiramo bikayigabamo ibitero by’Iterabwoba.

Iyi Kaminuza ibisabye nyuma y’aho ibyihebe bine bigabye igitero muri Kaminuza ya Garissa muri Kenya kigahitana abantu 148.

Kuva mu 1998 Ambasade ya Amerika muri iki gihugu imaze guterwaho ibisasu byahitanye abantu Magana abiri.

Dr Tanga Odoi umuyobozi w’inama ya Kaminuza ya Makerere yagize ati “Twababajwe cyane n’ibyabaye mu gitero cyagabwe n’ibyihebe kuri Kaminuza ya Garissa, abanyeshuri bahasize ubuzima, nidushaka ko bizaba na hano muri Makerere. Turasaba Guverinoma kubaka urukuta rwo gukumira ibitero nka biriya.”

Yongeyeho ko muri Kaminuza ya Makerere uru rukuta barukeneye cyane.

Ati “Dukeneye urukuta ngo dukaze umutekano, Makerere ifite aho kwinjirira henshi, ibi bidutera ubwoba ko twagabwaho ibitero by’iterabwoba.”

Dr Odoi yavuze kandi ko uru ruzaba rufite uburebure bwa Kirometero 30, rugatwara miliyari zisaga ebyiri z’amashiringi.

Yakomeje avuga ko ingamba zo kurinda abanyeshuri zizakazwa ku buryo nta muntu wo hanze uzemererwa kwinjira aho abanyeshuri barara cyangwa bigira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages