00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kampala: Perezida Museveni yababariye uwamwotsaga igitutu ngo ave ku butegetsi

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 21 March 2015 saa 12:39
Yasuwe :

Perezida Yoweri Museveni yagiranye ibiganiro na Lt Col Anthony Kyakabale wahoze ari umuyobozi w’ishyaka PRA ritavuga rumwe n’ubutegetsi, wanamwotsaga igitutu ngo ave ku butegetsi, maze amubabarira ibyaha yasize akoze.

Ibi biganiro byabaye kuwa 20 Werurwe nk’uko byatangajwe n’ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu Lindah Nabusayi.

Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko Kyakabale hashize ibyumweru 2 agarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka 12 ari mu buhungiro, ibi bikaba byaratunguye benshi.

Ku kibuga cy’indege cya Entebbe yakiriwe n’umusirikare mukuru unakora mu by’ubutasi, ahabwa n’abamurinda ubwo yerekezaga Kampala.

Umubano wa Kyakabale na Museveni wajemo agatotsi ubwo yamusabaga kwegura agaharira n’abandi bakayobora.

Aba bagabo bahoze mu ishyaka rimwe rya NRA bakaba barafatanyije urugamba rwo guhirika Milton Obote ndetse na Okello Juntas.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages