Ibi biganiro byabaye kuwa 20 Werurwe nk’uko byatangajwe n’ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu Lindah Nabusayi.
Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko Kyakabale hashize ibyumweru 2 agarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka 12 ari mu buhungiro, ibi bikaba byaratunguye benshi.
Ku kibuga cy’indege cya Entebbe yakiriwe n’umusirikare mukuru unakora mu by’ubutasi, ahabwa n’abamurinda ubwo yerekezaga Kampala.
Umubano wa Kyakabale na Museveni wajemo agatotsi ubwo yamusabaga kwegura agaharira n’abandi bakayobora.
Aba bagabo bahoze mu ishyaka rimwe rya NRA bakaba barafatanyije urugamba rwo guhirika Milton Obote ndetse na Okello Juntas.



















TANGA IGITEKEREZO