Mu kiganiro n’umushakashatsi Dr. Bojana Coulibaly, Kaniki yasobanuye ko kuva mu 2017 ubwo Leta ya RDC yatangiraga kugaba ibitero ku Banyamulenge batuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, imidugudu yabo 357 yatwitswe irakongoka, basahurwa inka zirenga ibihumbi 700.
Yagize ati “Kugeza uyu munsi, twatakaje imidugudu 357, yaratwitswe irangokoka. Inka zirenga ibihumbi 700 zarasahuwe, inzuri na zo zaratwitswe. Abanyamulenge bose muri Congo baba mu duce twa bonyine nko mu nkambi z’impunzi. Tuba muri Rurambo, Bijombo na Minembwe.”
Kaniki yasobanuye ko muri Minembwe nta munyu uhaba, nta sukari, nta sabune cyangwa amavuta kubera ko bafungiwe inzira banyuragamo bajya ku masoko, kandi ko n’indege igerageza kubashyira ubufasha, Leta ya RDC ihita iyirasa nk’uko byagenze tariki ya 30 Kamena 2025.
Ahamya ko nta kandi gace Leta yoherejemo ingabo nyinshi nko mu misozi miremire ya Minembwe, kandi ko icyo igamije atari ugucungira umutekano Abanyamulenge bahatuye, ahubwo ko ishaka kurangiza umugambi wo kubatsemba.
Ati “Nta kandi gace karimo ingabo nyinshi nk’imisozi miremire ya Minembwe. Vuba mu byumweru bibiri bishize, bohereje 15000 bava Kalemie, banyura Uvira, baza mu misozi miremire. Aho umwanzi ni nde? Ni iki cyo kuhafata? Umurongo w’urugamba ubu ni Kamanyola ariko ntabwo bohereza ingabo muri Kamanyola, bazohereza muri Minembwe kubera ko hari abantu bashaka gutsemba.”
Kaniki yagaragaje ko nyuma y’imyaka umunani Abanyamulenge bagabwaho ibitero, kuri iyi nshuro Leta ya RDC iri mu cyiciro cya nyuma cyo kubatsemba bose, yifashishije ingabo zibarirwa mu bihumbi yohereje mu misozi miremire ya Minembwe.
Yagize ati “Itsembabwoko ryatangiye mu 2017 ubu riri mu cyiciro cya nyuma, bashaka kurangiza ibyo batangiye, naho ubundi nta yindi mpamvu baba bafite yo kohereza ingabo muri Minembwe, ahari abaturage basigaye.”
Muri Gashyantare 2025, ingabo za RDC zagabye igitero gikomeye ku buyobozi bwa Twirwaneho, zica uwari umuyobozi wayo mu rwego rwa gisirikare, Brig Gen Michel Rukunda wamenyekanye nka Makanika.
Kaniki yasobanuye ko nta shingiro ryari rihari ryo kwica Brig Gen Makanika kuko atagabaga ibitero ku ngabo za Leta, ahubwo ko yayoboraga abarwanyi ba Twirwaneho basanzwe barinda umutekano w’Abanyamulenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!