Ku manywa uyu munsi mu ma saa saba, igikoni cya Gereza Nkuru ya Kigali cyafashwe n’inkongi y’umuriro kirakongoka. Abagororwa ni bo batabaye bakizimya bakoresheje ibitaka.
Uyu munsi tariki ya 17 Nyakanga 2013, mu ma saa saba igikoni cya Kantine ya Gereza Nkuru ya Kigali cyafashwe n’inkongi y’umuriro yakomotse ku mavuta.
Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), DCGP Mary Gahonzire, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko umuriro watwitse icyo gikoni wakomotse ku mavuta yari mu gikarayi batekamo amandazi. Yagize ati "Ayo mavuta yaguye mu mbabura, havuka ikibatsi cy’umuriro gifata urugi rw’imbaho rufunga icyo gikoni, umuriro uzamukira aho."
Yakomeje adutangariza ko iyo nkongi y’umuriro nta bintu byinshi yangije kuko abagororwa n’abacungagereza bahise batabara, bazimya bakoresheje umucanga.
Icyo gikoni kiri hanze y’inyubako abagororwa babamo, cyakodeshejwe na Rwiyemezamirimo.



















TANGA IGITEKEREZO