Abaganga muri iki gihe cyane ahari abarwayi ba COVID-19, baba bambaye imyambaro ibahisha isura yose, nyuma yo kuvura umurwayi, bakayikuramo bagahita bayijugunya.
Ihuriro rishinzwe gukurikirana ibijyanye n’amategeko n’imyitwarire muri Kenya, Kelin, ryatangaje ko abaganga benshi baganiriye, bavuze ko nta bikoresho bahabwa na Guverinoma mu buryo buhoraho.
Abangana na 17.8% nibo bonyine bavuze ko bahabwa mu buryo buhoraho ibikoresho bibarinda.
Hejuru y’icya kabiri cy’abaganga baganirijwe, bavuze nta mahugurwa bahawe abafasha kwita ku muntu wagaragayeho Coronavirus.
Dr Michel Yao ukuriye gahunda y’ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, yabwiye BBC ko mu gihe abaganga batahuguwe, bashobora gukora amakosa yashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.



















TANGA IGITEKEREZO