Iyi myigaragambyo yabereye mu mijyi ya Nairobi, Nakuru, Mombasa, Nyeri na Lodwar, aho bamwe mu bari bayirimo bitwaje ibyapa byanditseho amazina y’abagore bishwe.Yabaye nyuma y’urupfu rw’umugore witwa Rita Waeni wasanzwe yishwe atemaguwe bajugunya ibice by’umubiri we babishyize mu ishashi.
Ibi binashimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwerekana ko umugore umwe muri batatu muri Kenya ahohoterwa ku mubiri mu buzima bwe.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Amnesty International) uvuga ko abagore n’abakobwa barenga 500 bishwe muri Kenya hagati ya 2016 na 2023. Abenshi muri abo bagiye bicwa n’abakunzi babo cyangwa abantu baziranye nabo.
Amashyirahamwe y’abagore muri Kenya asaba Leta kwita kuri iri hohoterwa rikorerwa abagore kandi ikarigira icyaha gikomeye gihanwa n’mategeko.
BBC ivuga ko abigaragambije i Nairobi bari bafite agahinda kenshi bagaragaza ko na bo bakwiye gufatwa nk’abandi bantu, aho gufatwa nk’inyamaswa ndetse bavuga ko abagabo babica na bo ari abanyantege nke.
Nubwo Kenya ifite amategeko guhana ihohotera rishingiye ku gitsina, abenshi mu barikora ntibahanwa ndetse nugerageje kurega urubanza rumara igihe kinini mu rukiko rutaburanishwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!