Iki gikapu cyarimo n’ibindi bintu bitandukanye by’agaciro uyu mukerarugendo yari yitwaje n’amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri y’amashilingi ya Kenya.
Uwatakaje iki gikapu yitwa Benson Nickolson wari mu itsinda ryari rivuye mu rugendo mu gace k’abamasai ariko aza gutakaza igikapu cye ageze ku kibuga cy’indege cya Wilson Airport giherereye mu Murwa wa Nairobi muri Kenya.
Abakozi bo kuri iki kibuga cy’indege n’umupolisikazi batoraguye iki gikapu babanza kureba ko nta biturika birimo mbere yo kumenyesha nyiracyo.
Nickolson wasubijwe igikapu cye nta kintu na kimwe kibuzemo yashimiye cyane umurava w’aba bakozi n’ubunyangamugayo bafite mu butumwa yandikiye Polisi y’igihugu akoresheje email.
Yagize ati “Amafaranga yanjye yose yageraga ku madorali ibihumbi 19 n’andi y’amashilingi ya Kenya byose byari birimo. Amakarita yanjye yose arimo n’ibindi bintu by’agaciro birimo n’impano nasigiwe na nyogokuru ‘regalia’. Mu by’ukuri ndumva ari nk’inzozi kuri njyewe.”
Yavuze ko impamvu zo gutwara amafaranga mu gikapu byaturutse ku kuba ari we wafashaga itsinda bari kumwe ku rugendo mu rwego rwo guharanira ko rugenda neza.
Umuyobozi Ukuriye abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege Joseph Kabangi, yabwiye itangazamakuru ko n’ubusanzwe “ubunyangamugayo ari yo ndangagaciro ya mbere iba mu bakozi bacu”.
Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Polisi y’Igihugu ya Kenya yashimiye uyu mupolisikazi n’aba bakozi bandi bari mu kazi kubera ko bahesheje ishema n’icyubahiro akazi bakora binyuze mu bunyangamugayo bukwiye kuranga abaturage ba Kenya.


Ibitekerezo 0