Umuyobozi ushinzwe Abakozi mu Biro bya Perezida muri Kenya, Nzioka Waita, yemeje aya makuru, nkuko BBC yabitangaje.
Yavuze ko abagize Guverinoma bakwiriye gukingirwa Covid-19 kugira ngo babere abandi baturage urugero.
Kenya iri mu cyiciro cya gatatu cy’ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus, nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu hatangajwe imibare myinshi y’abanduye bashya.
Abantu 126.000 ni bo bamaze kwandura Coronavirus muri Kenya, mu gihe 2092 bapfuye.
Ku wa Kabiri ni bwo Ihuriro ry’Abaganga muri Kenya ryatangaje ko ibitanda by’abarwayi ba Covid-19 barembye byabaye bike kubera ubwinshi bwabo mu bitaro. Bavuze ko n’abakora mu rwego rw’ubuzima bari kwandura ku bwinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!