Iyi ndege yari ivanye abagenzi ahitwa Ol Kiombo mu gace ka Mara ibajyanye i Lodwar mu Ntara ya Turkana.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe iby’indege, Rogers Mbithi, yavuze ko iyi mpanuka yaguyemo abantu batanu.
Dail Nation dukesha iyi nkuru yatangaje ko indege yakoze impanuka ari iyo mu bwoko bwa Cessna 206-5Y BSE. Mu bantu batanu baguye muri iyi mpanuka harimo bane bataramenyekana igihugu bakomokamo gusa bivugwa ko harimo abagabo batatu n’abagore babiri.
Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Edward Mwamburi yavuze ko abashinzwe ubutabazi bahise bajya ahabereye impanuka gusa kugeza ubu icyayiteye ntikiramenyekana.



















TANGA IGITEKEREZO