Iyi nkongi yafashe iri cumbi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nk’uko Minisiteri y’Uburezi yabitangaje.
Umwe mu banyeshuri bakorewe ubutabazi nyuma y’iyi nkongi yavuze ko yatangiye ahagana saa saba n’igice z’ijoro.
Abanyeshuri bagerageje guhunga ariko ntibyari byoroshye bitewe n’umubyigano buri wese ashaka gukiza amagara ye.
Iri shuri ryakira abasaga 1000 rigiye gufungwa mu byumweru bibiri hakorwa iperereza ku nkomoko y’iyi nkongi, nk’uko inkuru ya The Eastfrican ibivuga.
Minisiteri y’Uburezi ariko ivuga ko abanyeshuri bitegura ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye bazagaruka ku ishuri ku wa Gatanu, bagakomeza gufashwa mu myiteguro.
Ubuyobozi bw’iri shuri bwasabye ababyeyi baharerera gutwara abana babo.





Ibitekerezo 0