Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) riravuga ko aba bapolisi bishwe ubwo bagwaga mu gico cy’abantu bitwaje intwaro.
Ikinyamakuru Le Figaro cyanditse ko nubwo ntawigeze wigamba buriya bwicanyi hakekwa umutwe wa Al shabab umaze iminsi ugaba ibitero muri aka gace dore ko no mu cyumweru gishize abarwanyi b’uyu mutwe bagabye igitero ku mudoka yari itwaye abagenzi mu gace ka Elwak abantu babiri bagapfa.
Ku wa gatandatu na bwo polisi yari yatangaje ko umugabo ukekwaho kuba muri al Shabab yishwe ubwo yageragezaga gutega igisasu hafi y’umuhanda.
Kenya ni kimwe mu bihugu byakunze kwibasirwa n’ibitero by’umutwe wa Al Shabab ukomoka muri Somalia kuva mu Kwakira 2011 ubwo ingabo za Kenya zajyaga mu mutwe w’ingabo z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe zishinzwe kugarura amahoro muri Somalia (Amisom), icyo gihe zageraga ku bihumbi 20.
Uyu mutwe ubarizwa mu bice by’icyaro nyuma yo kwirukanwa mu murwa mukuru Mogadiscio wagiye ugaba ibitero bitandukanye muri Kenya igikomeye giheruka akaba ari icyagabwe muri Kaminuza ya Garissa muri Mata kigahitana abanyeshuri 148, mu 2013 na bwo Al shabab yari yagabye ikindi gitero ku nzu y’ubucuruzi ya Westgate gihitana abantu 67.



















TANGA IGITEKEREZO