Abo bapolisi ni uwitwa Samson Kiprotich, Talaam James Mukhwana, na Peter Kimani bareganwa n’abandi baturage batatu b’abasivile.
Bose uko ari batandatu bagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere, gusa ntibaratanga ubusobanuro ku byaha baregwa.
Ojwang yari yafunzwe nyuma y’uko umuyobozi wungirije wa Polisi muri Kenya, Eliud Lagat, amushinje guharabika polisi ya Kenya yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Urupfu rwa Ojwang rwateje uburakari bwinshi mu gihugu, bituma habaho imyigaragambyo isaba ko ahabwa ubutabera.
Mbere Polisi yari yatangaje ko Ojwang yishwe n’ibikomere yiteye, ariko nyuma raporo y’abaganga basuzumye umurambo we yagaragaje ko yishwe n’inkoni yakubiswe.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu batangaje ko ku wa Gatatu hazaba guhagarika ibikorwa byose by’ubucuruzi, mu rwego rwo gukomeza imyigaragambyo yo kwamagana ihohotera rikabije rikorwa na polisi, no kwibuka umwaka ushize ubwo inzego z’umutekano zarasaga ku bigaragambyaga barwanya izamuka ry’imisoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!