Iby’iyi mpanuka yabereye hafi y’inzira ya Gari ya Moshi mu mujyi wa Naivasha bavuga ko uwari utwaye iriya kamyo yananiwe gukomeza kuyiyobora, nyuma yo kugonga izindi modoka ikaba yahise iturika itangira gushya.
Raporo yashyizwe hanze na polisi mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ivuga ko ikamyo yateje impanuka ari iyo muri Uganda, kandi ko mu modoka 10 zahiye harimo n’iyari itwaye abashinzwe umutekano, aho batatu muri bo bahise bahasiga ubuzima.
Bamwe mu babashije kurokoka iyi mpanuka babwiye Ikinyamakuru Nation ko yari iteye ubwoba cyane, icyabakijije akaba aruko bayiboneye kure bakabasha gusubira inyuma, ibinyabiziga byabo bitarafatwa n’inkongi.
Umubare w’abapfuye kandi ushobora kwiyongera, dore ko binagoye kumenya ngo uyu ni kanaka bitewe n’uburyo imibiri yangijwe n’umuriro.




Ibitekerezo 0