00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abarimu 126 birukanwe burundu bashinjwa gusambanya abanyeshuri

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 11 June 2015 saa 06:55
Yasuwe :

Ubuyobozi muri Kenya bwirukanye burundu abarimu 126 bashinjwa imyitwarire mibi yiganjemo gusambanya abanyesherli babo.

Urwego rwafashe uyu mwanzuro rwatangaje ko aba barimu batazongera na rimwe guhabwa akazi ko kwigisha, nyuma y’ uko byajyaga bivugwa ko hari abarimu basambanya abayeshuri, ariko ngo urwego rubashinzwe rukabahindurira ibigo bigishaho.

Aba barimu bahamwe n’ icyaha nyuma y’ isuzumamyitwarire ry’ ishami rishinzwe abarimu, Teachers Services Commission (TSC).

Umuryango uharanira imibereho myiza y’abana muri Kenya wasabye ubushinjacyaha ko aba bahamijwe ibyaha bafungwa, kugira ngo abana batarahohoterwa bashobore kurindwa.

Urutonde rw’ abahagaritswe burundu ruriho abarezwe hagati y’ imyaka ya 2011 na 2014 nkuko bikomeza bitangazwa na BBC.

Mbere yaho mu mwaka wa 2010, abarimu barenga 1 000 muri Kenya birukanwe bashinjwa gusambanya abakobwa, ibyinshi muri ibi bibazo bikaba byarabereye mu mashuri yo mu cyaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages