Ni amashusho agaragaza Perezida Kenyatta n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Raila Odinga, basohoka mu modoka bagatangira gutembera mu murwa mukuru, Nairobi, mu masaha y’ijoro mu buryo busa nk’aho bari bafite icyo bagenzura.
Aba bashinzwe umutekano basanzwe barinda hotel imwe muri iki gihugu, bashinjwa kuba barafashe aya mashusho yafashwe na camera z’iyi hoteli batangira kuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga batabiherewe uburenganzira.
Mu rubanza, bahakanye ibyo baregwa ndetse umwunganizi wabo mu mategeko Danstan Omari avuga ko iki cyaha kitabaho mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cy’iki gihugu cyane ko batigeze binjira mu mashini zirimo amashusho ya guverinoma.
Nyuma yo kumva impande zombie, urukiko rwategetse ko barekurwa batanze ingwate y’amafaranga bakazongera kwitaba urukiko ku wa 2 Nyakanga.
Aya niyo mashusho yakwirakwijwe n’aba bashinzwe umutekano
President Uhuru Kenyatta and Rt Hon Raila Odinga caught on CCTV Camera in the middle of the night inspecting ongoing road projects in Nairobi CBD. pic.twitter.com/2agfGUymXT
— Kenyan Report (@Kenyan_Report) June 2, 2020



















TANGA IGITEKEREZO