Abafashwe bashinjwa gutanga ruswa ku bitabiriye amatora ndetse no gutiza umurindi ibikorwa by’urugomo.
Amatora ari kuba muri Kenya ni ay’amashyaka ari gushakisha abazayahagararira mu matora rusange. Igikorwa cyo kubahitamo cyasojwe kuya 30 Mata 2017.
Ibiro by’Ubushinjacyaha muri iki gihugu byatangaje ko hatangijwe iperereza ku bikorwa by’ihohoterwa n’urugomo byabaye mu duce dutanu tw’igihugu mu gihe cy’ayo amatora.
BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko hari abashinjacyaha 135 biteguye gukurikirana imbwirwaruhame zitangwa, izibiba urwango zikamaganwa kugira ngo amatora azabe meza aciye mu mucyo kandi mu mahoro.
Mu matora ateganyijwe muri Kanama, abaturage ba Kenya bazahitamo Umukuru w’Igihugu, abagize Inteko Ishinga Amategeko, ba Guverineri n’abagize inama njyanama.
Perezida Uhuru Kenyatta uri ku butegetsi aziyamamariza manda ya kabiri aho azaba ahanganye na Raila Odinga wamaze kwemezwa n’amashyaka adashyigikiye ubutegetsi kuzayahagarira mu matora.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2007 muri Kenya yaranzwe n’imvururu zikomeye akaba yarahitanye abasaga 1000 naho abasaga ibihumbi 500 barahunga. Gusa amatora yo muri 2013 yabaye mu mahoro.



















TANGA IGITEKEREZO