Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-700 ya sosiyete Emirates ni yo yajyanye Perezida Ruto muri Amerika. Bivugwa ko yayikodesheje miliyoni 200 z’amashilingi (1.675.049.493Frw), ajyanamo n’itsinda ry’abantu 30 barimo n’umunyarwenya Eddie Butita.
Abanyakenya ntibumva impamvu uyu Mukuru w’Igihugu yajyanye uyu munyarwenya muri iri tsinda ry’abamuherekeje kandi ntaho ahuriye n’ubuyobozi bwo muri Kenya. Ni indi mpamvu bashingiraho, bahamya ko uru ruzinduko rwabayemo gusesagura umutungo w’igihugu.
Banenze Perezida Ruto mu gihe bahamya ko ubukungu bwa Kenya bumaze imyaka myinshi buhagaze nabi, nubwo we yasobanuye ko bwahungabanye kuva mu gihe cy’ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta wamubanjirije, ahubwo akavuga ko yafashe ingamba zigamije kubuzahura zirimo kongera umusoro.
Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2024, Perezida Ruto yatangarije ku rubuga X ko amafaranga yishyuye kuri iyi ndege ari make ugereranyije n’ayo sosiyete Kenya Airways y’Abanyakenya yashoboraga kumuca, iyo akodeshaga iyayo.
Perezida Ruto ati ”Banyakenya nta mpungenge zihari ku biciro by’urugendo nagiriye muri Amerika. Nk’umuyobozi ushinzwe umutungo wa rubanda, hashingiwe ku ko twiyemeje kubaho mu buryo bwacu, ngomba kubanza imbere mu kubwubahiriza. Uretse ko n’igiciro cyari gito ugereranyije no kugenda muri KQ (Kenya Airways).”
Perezida Ruto yagiye muri Amerika tariki ya 20 Gicurasi, ataha ku ya 25 Gicurasi 2024. Uruzinduko rwe rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo ikiganiro yagiranye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, icyo yagiranye na Perezida Joe Biden ndetse n’abandi bayobozi barimo Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!