Ubu nka Kenya Airways ihanze amaso Guverinoma ya Kenya, ari nayo munyamigabane mukuru ifite kugira ngo ayihe amafaranga yo kwifashisha, dore ko iri mu bihombo by’uko imaze amezi atatu idakora, bikaniyongeraho ibya miliyoni 130 z’amadolari yagize umwaka ushize.
Umwaka ushize leta yayihaye miliyoni 50 z’amadolari kugira ngo izahure ibikorwa, uyu mwaka nabwo iri gusaba ko yahabwa miliyoni 70 z’amadolari zo kuyifasha guhangana n’ubukungu bwazahaye kubera icyorezo cya Coronavirus.
Umuyobozi Mukuru wa Kenya Airways, Michael Joseph, yatangaje ko bamaze amezi atatu indege ziparitse, ariko muri uko kudakora, amafaranga bakenera aracyari menshi harimo ayo kwishyura ubwishingizi bw’indege, aho baparika, imishahara y’abakozi n’ibindi.
Ati “Ni yo mpamvu twasabye Guverinoma amafaranga kandi turacyategereje igisubizo.”
Iyi sosiyete yahuye n’ibibazo by’amikoro ku buryo idashobora yo ubwayo kwishyura nka serivisi zo kwita ku ndege, ubukode, imishahara n’ibindi.
Guverinoma ya Kenya ni yo munyamigabane wayo mukuru, aho ifitemo 48.9% hamwe n’amabanki icumi afitemo imigabane ingana na 38.1%. Abandi banyamigabane barimo sosiyete y’indege y’Abaholandi, KLM, ifitemo imigabane ingana na 7.8%, abakozi bafitemo 2.4% n’abandi banyamigabane bafitemo 2.8%.
Gusa iyi sosiyete y’indege birateganywa ko igiye kuvanwa ku isoko ry’imari n’imigabane rya Kenya nyuma yaho Inteko Ishinga Amategeko yemereje ko igiye kwegukanwa na leta.
Mu 2019 ibihombo yari yahuye nabyo byari miliyoni 129.7 z’amadolari yiyongereye cyane ugereranyije na miliyoni 75.8 z’amadolari zo mu 2018.
Ubuyobozi bwayo butangaza ko bwahagaritse ibyerekezo bimwe na bimwe bitungukaga mu guhangana n’ibi bihombo. Irateganya kandi gushyira ingufu mu gutwara imizigo, mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zayo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO