00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Al-Shabaab yigambye igitero kimaze guhitana batandatu i Nairobi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 January 2019 saa 05:11
Yasuwe :

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab, wigambye ko ari wo wagabye igitero ku nyubako ya 14 Riverside Drive iherereye muri Westlands mu Mujyi wa Nairobi, kuri uyu wa Kabiri, kimaze guhitana abagera kuri batandatu.

Abatangabuhamya bavuga ko abagabye igitero bagera kuri bane bavuye mu modoka saa cyenda n’igice, bakaba bari bambaye imyenda irinda amasasu biteguye kugaba igitero.

Bavuga ko bateye gerenade ku nzego z’umutekano bashaka kwinjira nyuma yaho hakumvikana urufaya rw’amasasu igihe kirekire, nyuma hakazamuka ibyotsi byinshi by’umukara.

Umuvugizi wa Polisi, Charles Owino, yabwiye Associted Press ko bahise boherezayo itsinda ry’abapolisi gutabara ariko bataramenya umubare w’abakomeretse.

Ati “Twohereje aba-Ofisiye aho byabereye barimo ab’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba ariko nta makuru menshi tubifiteho.”

Umuvugizi wa Al-Shabaab, yabwiye Aljazeera, ko ‘barimo gukora igikorwa muri Nairobi.

Muri ako gace hoherejwe imbangukiragutabara, abapolisi n’imodoka zizimya umuriro kuko imodoka enye zakongotse.

Iki gitero cyibukije benshi ikindi gikomeye cyabaye muri Kenya mu 2013, kigabwe n’abarwanyi ba Al-Shabaab, cyibasiye inyubako ikomeye y’ubucuruzi, kikagwamo abasaga 60. Mu 2015 kandi aba barwanyi bishe abantu 148 muri Kaminuza ya Garissa mu Burasirazuba bwa Kenya.

Umutwe wa Al-Shabaab wigambye iki gitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages