Aba barwanyi ngo bamaranye n’abari baje gusenga igihe cy’amasaha abiri mbere y’uko batorokera mu mashyamba.
Banengaga ubuyobozi bwa Kenya, banaburira abaturage kutizera inzego z’umutekano nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza.
Umusigiti wo mu gace ka Garissa, uherereye mu birometero 240 uvuye mu mujyi wa Garissa, aho Al-Shabab iherutse kwicira abanyeshuri 148 muri Kaminuza yaho.
Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Caleb Matoke, yatangaje ko abarwanyi bagera kuri 25 bari mu musigiti. Yemeza ko abo barwanyi bari boherejwe na Mohamed Kuno, umugabo ushinjwa n’ubuyobozi bwa Kenya kuba ari inyuma y’ibitero byo muri Kaminuza ya Garissa.
Al-Shabab yatangiye kwibasira Kenya kuva aho ingabo zayo zinjiriye muri Somalia mu mwaka wa 2011, kujya kurwanya uwo mutwe w’iterabwoba.



















TANGA IGITEKEREZO