Hari amakuru avuga ko umubare w’abapfuye ushobora kuba ugera kuri batandatu nubwo nta nzego za Leta zirabyemeza.
Africa News yatangaje ko Polisi mu murwa mukuru Nairobi, yagaragaye itera imyuka iryana mu maso abigaragambya batwikaga amapine, abandi batera amabuye.
Iyi myigaragambyo ni uruhererekane rw’imaze iminsi itumizwa na Raila Odinga utavuga rumwe na Leta, ashishikariza abaturage kwamagana Leta avuga ko itabitaho.
Kenya yugarijwe n’ubwiyongere bukabije bw’ibiciro ku masoko byazamutseho hafi 8%.
Inzego z’umutekano za Kenya zimaze igihe zishinjwa gukoresha ingufu z’umurengera no guhonyora uburenganzira bw’abigaragambya ari nabyo bivamo impfu za hato na hato.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!