00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Bacitse ururondogoro kubera umukobwa wa Perezida Ruto

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 December 2022 saa 01:26
Yasuwe :

Impaka ni zose muri Kenya nyuma y’aho Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida William Ruto ashyiriye hanze ikipe avuga ko izajya imufasha imirimo mu biro yise "Office of the First Daughter".

Ni umwanya udafite aho ugaragara mu mategeko ya Kenya, icyakora nyuma yo gutorwa kwa se muri Nzeri uyu mwaka, Charlene yagiye yigaragaza cyane mu ruhame.

Ubwo yari amaze gushyira hanze ikipe izajya imufasha mu kazi, impaka zabaye zose muri Kenya hibazwa aho amafaranga azakoresha azaturuka kandi ntaho imirimo yihaye igaragara mu mategeko y’igihugu.

Ubwo byari bimaze gufata indi ntera, Charlene yavuze ko nta mafaranga ya Leta azakoresha, ahubwo ari aye ku giti cye n’abaterankunga.

Charlene Ruto amaze iminsi azenguruka hirya no hino muri Kenya aganira n’abayobozi batandukanye, ndetse no mu mahanga yagiye ahura n’abayobozi bakomeye.

Hari amashusho aherutse gushyirwa hanze ubwo Charlene yari yagiye muri Tanzania. Abayobozi bari kumwe mu nama yabagaragarije bagenzi be bazanye barimo uwo yavuze ko ari umujyanama we n’undi yise ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari mu biro by’umwana wa Perezida.

Charlene Ruto yateje impaka kubera ibiro yashyizeho bitaba mu mategeko ya Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages