Aba bantu bafashwe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 5 Mutarama 2020 bakekwaho kuba bafite aho bahuriye n’iterabwoba, gusa impamvu yari ibateye kwinjira mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare ntiramenyekana.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Rift Valley, George Natembea, yavuze ko aba bagabo bafashwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati “Bagerageje kwinjira ariko ntibyabakundira kuko twahise tubafata dukoresheje ikoranabuhanga. Ntekereza ko bari bafite camera, turacyababaza kugira ngo tumenye ukuri.”
Daily Nation yanditse ko aba bantu bivugwa ko bafashwe nyuma y’uko amashusho ya camera zifashishwa mu by’umutekano kuri iki kigo agaragaje ko hari abantu bari kwinjira binyuranyije n’amategeko.
Umutwe wa Al-Shabab uherutse kugaba igitero ku Kigo cya Gisirikare cy’Abanyamerika giherereye mu gace ka Lamu muri Kenya, gihitana umwe mu batanga serivisi za gisirikare n’abandi bakozi babiri.



















TANGA IGITEKEREZO