00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Bigaragambije basaba uburenganzira bwo kwambara imyenda migufi

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 18 November 2014 saa 08:40
Yasuwe :

Abantu basaga igihumbi biganjemo abagore biriwe mu myigaragambyo ku wa 17 Ugushyingo 2014 mu mujyi wa Nairobi bamagana abagabo bari bamaze iminsi bambika ubusa abagore n’abakobwa bahuye nabo bambaye imyenda migufi .
Iyo myigaragambyo yateguwe n’umuryango Kilimani Mums nyuma y’amashusho yerekana abagore bambikwa ubusa ku karubanda mu mujyi wa Nairobi mu cyumweru gishize.
BBC ivuga ko abigaragambya bari bitwaje ibyapa bigaragaza ko bafite amahitamo yo kwambara uko bashaka banaririmba ngo” (…)

Abantu basaga igihumbi biganjemo abagore biriwe mu myigaragambyo ku wa 17 Ugushyingo 2014 mu mujyi wa Nairobi bamagana abagabo bari bamaze iminsi bambika ubusa abagore n’abakobwa bahuye nabo bambaye imyenda migufi .

Iyo myigaragambyo yateguwe n’umuryango Kilimani Mums nyuma y’amashusho yerekana abagore bambikwa ubusa ku karubanda mu mujyi wa Nairobi mu cyumweru gishize.

BBC ivuga ko abigaragambya bari bitwaje ibyapa bigaragaza ko bafite amahitamo yo kwambara uko bashaka banaririmba ngo” Murasebye!” berekeza ku cyicaro gikuru cya polisi y’icyo gihugu gusaba guhagarika ihohoterwa rikorerwa abagore.

Hari hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara amashusho yafashwe na telefoni ngendanwa agaragaza udutsiko tw’abagabo bakikiza abagore bakabambika ubusa bakanabakubita mu gace k’imyanya myibarukiro babaziza kugaragaza ubwambure bwabo.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages