Gachagua yajyanywe mu bitaro ku wa Kane tariki 17 Ukwakira, aho bivugwa ko yagiye ababara mu gatuza.
Uwo munsi nibwo yagombaga kwitaba Sena, ngo yisobanure ku makosa 11 ashinjwa ari nayo yatumye yeguzwa kuri uwo mwanya yari amazeho imyaka ibiri.
Nubwo Gachagua yari mu bitaro, ntibyabujije Sena kwemeza ko yeguzwa, ariko nyuma urukiko rwasabye ko biba bihagaze rukabanza gusuzuma niba iyeguzwa rye ryaranyuze mu mucyo.
Kuri iki Cyumweru Gachagua yavuganye n’itangazamakuru nyuma yo kuva mu bitaro, ashimangira ko Perezida William Ruto yamugambaniye.
Ati “Nizeraga Perezida William Ruto, abaturage bo muri Mount Kenya baramwizeraga. Ubwo twiyamamazaga, nta wundi muntu wamwizeraga uretse njye wabikoze kuko twese turi abakirisitu. Nari nzi ko umukirisitu mugenzi wanjye adashobora kungambanira.”
Gachagua yabaye nk’uwicuza icyatumye yemera gukorana na William Ruto, agaragaza ko ibyamubayeho byose abifitemo uruhare.
Abadepite ba Kenya beguje Gachagua ashinjwa amakosa arimo amacakubiri, gusuzugura William Ruto, kwigizwaho umutungo n’ibindi. Byashimangiwe na Sena nubwo urukiko rw’Ikirenga rwabaye ruhagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro.
Gachagua kandi yavuze ko ubwo yari mu bitaro, yatunguwe no kwamburwa abamurindaga, aho avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Yavuze ko ubwo yari mu bitaro, hari abantu ba hafi ya Perezida Ruto bahoraga babaza niba yapfuye.
Gachagua ni uwo mu bwoko bw’aba-Kikuyu bufatwa nk’ubwa mbere bufite abaturage benshi muri Kenya, ari nacyo cyatumye William Ruto amwiyegereza ubwo biyamamarizaga kuyobora Kenya mu 2022.
Perezida William Ruto we ni uwo mu bwoko bw’aba-Kalenjin buri mu moko atanu ya mbere afite abaturage benshi muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!