Umuvugizi wa guverinoma ya Kenya, Isaac Mwarura, mu butumwa yanyujije ku rubuga X, yatangaje ko abantu bari mu modoka, inzu z’ubucuruzi n’izo guturamo hafi y’aho iyi gazi yaturikiye ari bo bagizweho ingaruka.
Mwaura yagize ati “Ikamyo ifite nimero iyiranga itaramenyekana yari itwaye gazi, yaturitse, umuriro mwinshi ukwira ahantu hanini. Abenshi bari mo imbere kubera ko bwari bwije.”
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko byageze mu masaa kumi n’imwe y’igitondo cyo kuri uyu wa 2 Gashyantare abapolisi bakigerageza kuzimya uyu muriro.
Umuryango Croix Rouge utanga ubutabazi watangaje ko wajyanye abantu 271 ku mavuriro, abandi 27 ubavurira aho impanuka yabereye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!