00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Gichira wagerageje kwiyahura nyuma yo kwangirwa kwiyamamariza kuba Perezida yatangiye kuburanishwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 May 2017 saa 08:41
Yasuwe :

Urukiko rw’ i Nairobi muri Kenya rwatangiye kuburanisha Peter Gichira, ushinjwa kugerageza kwiyahura asimbutse umuturirwa w’imigereko itandatu nyuma y’uko ibyangombwa yatanze ngo aziyamamaze mu matora y’Umukuru w’Igihugu biteshejwe agaciro.

Peter Gichira ni umwe mu bantu umunani bananiwe kuzuza ibisabwa ngo baziyamamaze mu matora ya Perezida wa Kenya azaba muri Kanama uyu mwaka.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko ubwo yagezwaga imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere, Gichira yahakanye ibyaha ashinjwa byose.

Gichira yatawe muri yombi na Polisi yo muri iki gihugu ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, imusanze ku mugereko wa Gatandatu w’umuturirwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikoreramo ashaka gusimbukira mu idirishya nyuma y’uko ibyangobwa bye bimwemerera kwiyamamaza biteshejwe agaciro kuko atari yujuje ibisabwa.

Ibisabwa yabuze, harimo kuba atarabonye byibuze abantu ibihumbi bibiri bamusinyira nkuko bisabwa ku muntu ushaka kwiyamamaza.

Uretse gushaka kwiyahura, anakurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo no guteza umutekano muke.

Peter Gichira ni umugabo utazwi cyane muri Politiki ya Kenya, gusa ngo amenyekanye cyane nyuma y’aho agerageje gushaka kwiyahura.

Biteganijwe ko amatora azaba muri Kanama, Perezida Kenyatta ushaka manda ya Kabiri azaba ahanganye na Raila Odinga uzaba wiyamamaje ku nshuro ya Kane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages