00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Guverineri yakingiranye abayobozi bagenzi be bakererewe inama

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 September 2022 saa 04:23
Yasuwe :

Guverineri mushya w’akarere ka Trans-Nzoia gaherereye mu Burengerazuba bwa Kenya, yasubijeyo abayobozi bakererewe inama avuga ko atari ingeso yo kwihanganira.

Guverineri George Natembeya yari yasabye ko inama yatangira saa tatu z’igitondo ariko zigera bamwe mu bayobozi batarahagera. Ubwo yari amaze kwinjira yasabye ko imiryango ifungwa, abakererewe bagasubirayo.

Ni inama yagombaga kwitabirwa n’abagize Komite nshingwabikorwa y’ako karere, ikaganira ku migabo n’imigambi igamije iterambere mu myaka itanu iri imbere, dore ko Guverineri ari mushya.

Ibinyamakuru byo muri Kenya byanditse ko Guverineri yagize ati “Niba mvuze ko gutangira ari saa tatu, ntabwo bivuze saa tatu n’umunota umwe. Njye nahageze mbere ho iminota itanu, buri wese agomba kumenya kubahiriza igihe.”

Uyu muyobozi yashimwe na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko ari we ubereye kuyobora.

Guverineri Natembeya yakingiranye mu nama abayobozi bakererewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages