Guverineri George Natembeya yari yasabye ko inama yatangira saa tatu z’igitondo ariko zigera bamwe mu bayobozi batarahagera. Ubwo yari amaze kwinjira yasabye ko imiryango ifungwa, abakererewe bagasubirayo.
Ni inama yagombaga kwitabirwa n’abagize Komite nshingwabikorwa y’ako karere, ikaganira ku migabo n’imigambi igamije iterambere mu myaka itanu iri imbere, dore ko Guverineri ari mushya.
Ibinyamakuru byo muri Kenya byanditse ko Guverineri yagize ati “Niba mvuze ko gutangira ari saa tatu, ntabwo bivuze saa tatu n’umunota umwe. Njye nahageze mbere ho iminota itanu, buri wese agomba kumenya kubahiriza igihe.”
Uyu muyobozi yashimwe na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko ari we ubereye kuyobora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!