Byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi zo muri Kenya, ku wa 21 Kanama 2025, zivuga ko zabonye imirambo mu bilometero bibiri uvuye aho aba mbere baguye, ndetse n’ibice by’imibiri 10 bitandukanye byari mu ishyamba riri hafi aho.
Inzobere mu gusuzuma imirambo Dr Richard Njoroge, yavuze ko hakiri gukorwa isuzumwa ku cyateje urupfu kuri aba bantu.
Yagize ati “ Turacyakora isuzuma, ndetse iki cyibazo tucyitayeho cyane.”
Mu 2023 ni bwo mu ishyamba rya Shakahola hasanzwe abantu 400 bapfuye bishwe n’inzara, bari abayoboke ba Paul Mackenzie, wabahatiraga kwiyicisha inzara n’abana babo ngo nibwo bazahura na Yesu.
Kuva icyo gihe iryo shyamba ryahise rishyirwa mu kato ndetse inzego zishinzwe umutekano zihita zitangira kugenda zitaburura imirambo yari igihe ishyinguye hirya no hino muri iryo shyamba.
Mackenzie yatawe muri yombi ku wa 15 Mata 2023, ndetse aracyakorwaho iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!