Mu cyumweru gishize Urukiko rw’ikirenga muri Kenya rwanzuye ko amatora asubirwamo kuko ayabaye tariki 8 Kanama yagaragayemo abitubahirije amategeko nyuma y’ikirego cyatanzwe na Raila Odinga n’impuzamashyaka ye NASA.
Kuri uyu wa Mbere Komisio y’amatora yatangaje ko amatora agomba kuba mu Ukwakira kandi ku rupapuro rw’itora hakagaragaraho abakandida babiri, aribo Uhuru Kenyatta na Raila Odinga nk’uko Daily Nation yabitangaje.
Mu matora aheruka Komisiyo y’amatora yari yatangaje ko yatsinzwe na Uhuru Kenyatta wagize amajwi 54 % naho Raila Odinga akaza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 44 %.
Nyuma y’icyemezo cy’urukiko cyo gusubirishamo amatora, Raila Odinga yatangaje ko yishimiye icyo cyemezo ariko asaba ko abagize Komisiyo y’amatora beguzwa bakanakurikiranwa mu nkiko.
Uhuru Kenyatta we yavuze ko atemera icyemezo cy’urukiko rw’Ikirenga ariko agomba kubyubaha kuko byatangajwe n’urukiko rubifitiye ububasha.



















TANGA IGITEKEREZO