Muri ibi bikoresho harimo udupfukamunwa, uturindantoki, utwuma dupima umuriro ndetse n’imyenda ikoreshwa n’abaganga birinda ko bakwanduzwa n’abarwayi ba Covid-19.

Ikibazo cy’Irengero ry’ibi bikoresho cyazamuwe na Televiziyo ya KTN yavuze ko ubwo ibi bikoresho byari bigeze ku kibuga cy’indege byaje kwiyitirirwa na kimwe mu bigo byigenga kibifashijwemo n’inzego za guverinoma ndetse n’umushoramari w’Umushinwa uba muri iki gihugu.

Iyi televiziyo ivuga ko kandi amakuru ifite yizewe ari uko bimwe muri ibi bikoresho byanyerejwe iki kigo cyaje kubiha zimwe muri Minisiteri zo muri iki gihugu.

Mu bihe bitandukanye Kenya yagiye yakira inkunga z’ibikoresho n’amafaranga harimo izo yahawe n’umuherwe w’Umushinwa Jack Ma ndetse n’Ikigega mpuzamahanga cy'imari IMF, ibi akaba aribyo abaturage baheraho bibaza uburyo kugeza uyu munsi muri iki gihugu hakiri ikibazo cy’ibikoresho bike byifashishwa mu kwirinda Covid-19 no mu kuyipima.

Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu Mutahi Kagwe, aherutse kuvuga ko muri iyi Minisiteri harimo ‘ba rusahurira mu nduru’ ndetse yizeza abaturage ko ababikora bazagezwa imbere y’ubutabera.

Ibi bikoresho byaburiwe irengero byamaze kugera ku kibuga cy'indege
Ibi bikoresho byaburiwe irengero byamaze kugera ku kibuga cy'indege