Ubwo busabe ni ubw’itsinda ry’impirimbanyi ziyobowe na Khelef Khalifa uharanira uburenganzira bw’abasigajwe inyuma; umuryango ’Youth Advocacy Africa (YAA) and Peter Kirika’; Reuben Kigame wakuwe ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu na John Njoroge Kamau.
Nk’uko inkuru ya The Nation ibivuga, icyita rusange muri ubu busabe ni uko amatora atakozwe mu bwisanzure no mu butabogama nk’uko bigenwa n’itegeko nshinga.
Abatanze ubwo busabe bifuza ko urukiko rw’ikirenga rwatesha agaciro ibyavuye mu matora mu turere twa Mombasa na Kakamega kuko yakozwe nabi banagaragaza ko hari uduce tugera kuri tune yahagaritswe.
Utwo ni Kacheliba, Pokot y’Amajyepfo, Rongai na Kitui y’icyicaro aho bavuga ko ibyavuye mu matora binyuranye n’ubushake bw’abatoye bityo ko bigomba guteshwa agaciro.
Youth Advocacy Africa (YAA) and Peter Kirika bagize bati “Uburenganzira bw’abatoye mu turere n’uduce twakozweho ntibwubahirijwe. Ntibagize amahirwe yo gutora umukuru w’igihugu bashaka.”
Bavuga ko ingingo ya 38 y’itegeko nshinga itubahirijwe kandi ko aho amatora yahagaritswe byagize ingaruka ku byayavuyemo.
YAA ivuga ko Komisiyo y’Amatora yishe ingingo ya 69 igenga amatora rusange mu mabwiriza yashyizweho mu 2012 kuko itashoboye gushyiraho uburyo bwo kwiyandikisha hakoreshejwe intoki ku batora.
Ikindi aya matora anengwa ni uko Komisiyo y’Amatora yemereye abakoze ibikorwa binyuranyije n’amategeko kwiyamamaza ku mwanya wa perezida.
Kigame wakuwe ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ibyo komisiyo yavuze ko byatewe no kutabasha kuzuza ibisabwa, ashaka ko Urukiko rw’Ikirenga rutesha agaciro ibyayavuyemo rugategeka ko hategurwa andi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!