00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumbagijwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 September 2023 saa 08:25
Yasuwe :

Ubuzima bukomeje guhenda muri Kenya nyuma y’aho Leta yongereye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku kigero cya 22% ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Kuri uyu wa Gatanu ibiciro bishya byatangajwe n’ikigo gishinzwe ingufu muri Kenya, bigaragaza ko litiro ya lisansi yiyongereyeho amashilingi 17 aho yashyizwe ku mashilingi 211.64, ni ukuvuga $1.44 mu gihe mazutu yashyizwe ku mashilingi 200.99

Ubu bwiyongere bw’ibikomoka kuri peteroli bwatumye n’ibiciro by’ingendo byiyongera, aho ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi ryatangaje ko ibiciro byiyongereyeho 20%.

Guverinoma iherutse gutangaza ko ubwiyongere bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bwatewe n’ubwiyongere ku isoko mpuzamahanga, bityo ko nta kindi babikoraho.

Kuzamuka kw’ibikomoka kuri peteroli kuje gusonga abanya-Kenya bari basanzwe bahanganye n’ibindi bibazo birimo ibiciro ku masoko byazamutse, imisoro yongerewe n’ibindi byatumye mu ntangiriro z’uyu mwaka hategurwa imyigaragambyo karundura yo kwamagana ubuzima buhenze.

Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli muri Kenya byatumbagiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages