Visi-Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko abasirikare b’icyo gihugu bishe abarwanyi ba al-Shabaab barenga ijana nyuma y’uko uwo mutwe w’intagondwa utangaje ko ari wo wishe abantu 28 ahitwa Mandera muri Kenya.
Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko abasirikare ba Kenya bagabye igitero simusiga ku barwanyi ba al-Shabaab ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo nyuma y’uko bari bamaze kwica abagenzi 28 bari mu modoka mu gace ka Mandera mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Kenya.
Muri ibyo bitero abasirikare ba Kenya bakurikiranye izo ntagondwa z’Abayisilamu muri Somaliya basenya ibirindiro byabo n’ibikoresho birimo imodoka zabo.
William Ruto yatangaje ko kugaba ibyo bitero ku barwanyi ba al-Shabaab ari gasopo ku murwanyi wa al-Shabaab wese uzagerageza kwica cyangwa guhohotera abaturage muri Kenya.
Ku wa gatandatu ku ya 22 nibwo uyu mutwe w’intagondwa z’abarwanyi b’abayisilamu bishe abagenzi bari mu modoka yerekezaga mu murwa mukuru i Nairobi bavuye ahitwa Mandera.
Abarwanyi ba al-Shabaab bategetse abo bagenzi kuvuga indangamyemerere ya kiyisiramu, Shahada , abayinaniwe 28, abagabo 19 n’abagore 9 baricwa.



















TANGA IGITEKEREZO