Uyu mwiyahuzi ukurikiranyweho ibyaha byo gushaka no kwinjiza abana bato mu mutwe wa Al Shabaab, yibye imbunda aho yari afungiwe atangira kurasa urufaya rw’amasasu ku bapolisi.
Al Jazeera itangaza ko uyu mwiyahuzi yishwe arashwe n’ingabo zidasanzwe zahise zoherezwa kuri sitasiyo ya Kapenguria.
Umuyobozi wa Polisi muri Kenya, Inspector General Joseph Boinnet yatangaje ko bahise bohereza abandi bapolisi benshi muri ako gace mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano.
Ati “ Ubwo umwiyahuzi yari agerageje guhunga twahise tuzana abandi bapolisi bo gucunga umutekano no kumuta muri yombi.”
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Pokot yatangarije Televiziyo y’igihugu ko abapolisi batandatu aribo bitabye Imana mu gitero cyagabwe muri Kapenguria.
Al-Shabab yatangiye kugaba ibitero simusiga muri Kenya ikoresheje n’abenegihugu bagiye binjizwa muri ibi bikorwa by’iterabwoba.
Abarwanyi ba Al Shabab barenga 100 baheruka kugaba igitero kuri sitasiyo ya Polisi mu gace gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Kenya, gikomeretsa umupolisi umwe ndetse basahura imbunda n’amasasu.
Al Shabab itangaza ko igamije kwereka Kenya ko ikwiye gukura ingabo zayo muri Somalia (aho uyu mutwe ufite icyicaro) boherejwe kubungabunga amahoro.
Muri 2013, abarwanyi ba Al Shabab bagabye igitero mu isoko rya Nairobi, abasaga 70 bahasiga ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO