00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Igitero cya Al Shabaab cyahitanye Abapolisi batavugwaho rumwe mu mubare

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 26 May 2015 saa 12:14
Yasuwe :

Al Shabaab itangaza ko yivuganye abapolisi 25, Leta ya Kenya ikavuga ko hakomeretse umwe wenyine, mu gihe ibitangazamakuru bitandukanye bitangaza ko hapfuye nibura 20 gitero uwo mutwe wagabye kuri Polisi i Garissa kuri uyu wa 25 Gicurasi 2015.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya bitangaza ko abo bapolisi biciwe mu gace ka Yumbis mu bilometero 70 ugana mu Majyaruguru y’Umujyi wa Garissa, ubwo imodoka zabo zatwikwaga kuri uyu wa mbere, bari mu nzira bajya gutabara bagenzi babo bari baturikanwe n’igisasu.

Umuvugizi wa polisi ya Kenya, Masoud Mwinyi yemeje ko iki gitero cyabaye mu gace ka Yumbis, gusa avuga ko amakuru menshi acyerekeyeho aza gutangazwa mu masaha ari imbere.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Al Shabaab, Sheikh Abdiasis Abu Musab yavuze ko bishe abapolisi 25, ariko ngo hari abarokotse ariko bataye intwaro zabo.

Gusa aya makuru yavugurujwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano, watangaje ko hakomeretse umwe wenyine.

Mu cyumweru gishize, abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabaab bagabye igitero mu gace ka Yumbis, bashyira ibendera ryabo hejuru y’umusigiti bafata n’umwanya bawutangamo inyigisho mbere yo kuhava berekeza mu kandi gace.

Al-Shabaab ikomeje kugaba ibitero byinshi mu gihugu cya Kenya isaba ko iki gihugu kivana ingabo zacyo muri Somalia, kimwe mu bitero biheruka kikaba cyarahitanye abanyeshuli basaga 148 muri Kaminuza ya Garissa.

Al-Shabaab ikomeje kugaba ibitero mu duce dutandukanye twa Kenya kuva mu myaka ishize, ikaba ibigaba igamije guhatiriza icyo gihugu gukura ingabo zacyo muri Somalia. Mu kwezi gushize uyu mutwe wishe abagera ku 150 mu gitero cyagabwe muri Kaminuza ya Garissa.

Igitero giherutse kugabwa mu ishuri i Garissa cyari kitarava mu mitwe y'abanyakenya

Rabbi Malo Umucunguzi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages