Ni gahunda izajya iterwa inkunga binyuze mu kigega cyiswe Primary Health (Care) Fund.
Perezida Ruto yavuze ko intego y’iyi gahunda ari uko nta muturage n’umwe ukwiriye kwirukanwa cyangwa gufungirwa mu bitaro kubera ko nta bwishyu afite.
Icyakora kugira ngo umuturage yemererwe kwivuza ku buntu, hari amafaranga azajya asabwa kwishyura mu kigega cya Leta buri mwaka nk’uko bimeze mu Rwanda kuri Mutuelle de santé.
Ruto yagize ati “Nibigaragara ko nta bushobozi na buke ufite bwo kwishyura umusanzu, Guverinoma izakwishyurira. Buri munya-Kenya azahabwa ikarita y’ubwisungane. Uzajya uyifashisha mu bitaro ku buntu.”
Byitezwe ko muri iyi gahunda abafite uburwayi budakira, bazajya bafashwa na Leta ku buryo bitaba imbogamizi kwivuza.
Ntabwo umusanzu buri muturage wa Kenya azajya atanga ku mwaka uramenyekana icyakora ikinyamakuru Nation cyatangaje ko ari hagati y’amashilingi 5000 (asaga 40 000 Frw) n’amashilingi 300 (agera ku 2500 Frw) bitewe n’ayo umuntu yinjiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!