Aganira na Daily Nation, guverineri w’intara ya Lamu, Issa Timamy yatangaje ko imirimo yo kubaka urukuta iri hafi gutangira kandi bizera ko uyu mwaka uzarangira barwujuje.Gusa yavuze ko byinshi kuri uyu mushinga bitarashyirwa bitaratangazwa.
Timamy yongeyeho ko uru rukuta ruzubakwa ku mbibi za Kenya na Somalia, mu gace ka Lamu, kugirango hazitirwe Abanya-somalia binjira muri Kenya mu buryo butemewe n’amategeko ,bivugwa ko ari ho al-shabab yinjirira ikajya guhungabanya umutekano nkuko yabikoze muri 2013 mu ihahiro rya Westgate.
Yagize ati’’ Ku mupaka wa Lamu niho impunzi n’abandi bantu badafite ibyangombwa bambukira ndetse hari bamwe muri bo twafashe, iki gitekerezo rero ni cyiza kandi turagishyigikiye kuko ari inzira y’umutekano w’igihugu n’akarere’’.
Harakibazwa uburyo iki cyemezo cya Kenya kizakirwa mu muryango mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO