00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya igiye kubaka urukuta ruyirinda al-Shabaab ku mbibi zayo na Somalia

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 3 March 2015 saa 10:45
Yasuwe :

Kenya irateganya kubaka urukuta rukoze mu bikoresho bitamenwa n’amasasu ku mbibi zayo na Somalia yirinda ko abarwanyi ba Al-Shabaab binjira uko biboneye muri icyo gihugu.

Aganira na Daily Nation, guverineri w’intara ya Lamu, Issa Timamy yatangaje ko imirimo yo kubaka urukuta iri hafi gutangira kandi bizera ko uyu mwaka uzarangira barwujuje.Gusa yavuze ko byinshi kuri uyu mushinga bitarashyirwa bitaratangazwa.

Umusirikare wa Kenya akora uburinzi ku mupaka wa Somalia ahitwa Tabda

Timamy yongeyeho ko uru rukuta ruzubakwa ku mbibi za Kenya na Somalia, mu gace ka Lamu, kugirango hazitirwe Abanya-somalia binjira muri Kenya mu buryo butemewe n’amategeko ,bivugwa ko ari ho al-shabab yinjirira ikajya guhungabanya umutekano nkuko yabikoze muri 2013 mu ihahiro rya Westgate.

Yagize ati’’ Ku mupaka wa Lamu niho impunzi n’abandi bantu badafite ibyangombwa bambukira ndetse hari bamwe muri bo twafashe, iki gitekerezo rero ni cyiza kandi turagishyigikiye kuko ari inzira y’umutekano w’igihugu n’akarere’’.

Harakibazwa uburyo iki cyemezo cya Kenya kizakirwa mu muryango mpuzamahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages