00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Imfungwa z’Abanya-Ethiopia zikomeje kwiyicisha inzara ngo zirekurwe

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 6 July 2015 saa 07:15
Yasuwe :

Abanya-Ethiopia bafungiwe muri gereza ya Isiolo muri Kenya bazira kuba muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bari gukora imyigaragambyo biyicisha inzara kugirango bahuzwe n’imiryango yabo bavuga ko ibayeho nabi.

Izi mfungwa zivuga ko bagenzi babo 65 baherutse kurekurwa bakoherezwa muri Ethiopia baboherereje ubutumwa ko imiryango yabo yasigaye iriho mu buzima bugoye ndetse ko yishwe n’inzara.

Umwe muri izo mfungwa yavuze ko batazongera kurya igihe cyose bazaba bataramenya uko imiryango yayo yasigaye iwabo imerewe, ndetse ko nayo ubwayo itazi aho baherereye dore ko bafatiwe mu gace ka Isiolo muri Kenya.

Umuyobozi wa Gereza ya Isiolo, Ibrahim Hassan yemeje ko imfungwa zanze kurya zahisemo kwiyicisha inzara kugirango Leta ya Kenya izirekure zisubire mu gihugu cyazo gusanga imiryango yazo zemeza ko iri mu kaga.

Hassan yongeyeho ko izi mfungwa zikomeje kugaragaza ibyo zikeneye zikoresha indimi zitandukanye inyinshi zivuga igiswahili n’icyongereza.

Izo mfungwa zikomoka muri Ethiopia zifungiye muri Kenya zirangiza igihano cy’umwaka zakatiwe kubera kuba muri icyo gihugu zitabifitiye uburenganzira.

Rutikanga Paul
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages