Ubuyobozi bw’umwe muri iyi miryango, bwatangarije BBC ko imyinshi muri iyo mibiri yakuwe mu mugezi witwa Yala wiroha mu Kiyaga cya Victoria ikaba yari ifunze mu mufuka iboshye mu gihe indi yari yaciwe bimwe mu bice by’umubiri.
Uwo muryango ukomeza utangaza ko hari imirambo itamenyekanye ba nyirayo iherutse kuboneka ikabanza gushyirwa mu buruhukiro nyuma igera ku icyenda ikaza gushyingurwa mu mva rusange mu rwego rwo gusaranganya kugira ngo hazaboneke n’aho gushyingura abandi.
Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zavuze ko iyo mirambo ijugunywa mu mugezi mu masaha y’ijoro kandi ko ababikora bataramenyekana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!