Ubuyobozi bw’umwe muri iyi miryango, bwatangarije BBC ko imyinshi muri iyo mibiri yakuwe mu mugezi witwa Yala wiroha mu Kiyaga cya Victoria ikaba yari ifunze mu mufuka iboshye mu gihe indi yari yaciwe bimwe mu bice by’umubiri.
Uwo muryango ukomeza utangaza ko hari imirambo itamenyekanye ba nyirayo iherutse kuboneka ikabanza gushyirwa mu buruhukiro nyuma igera ku icyenda ikaza gushyingurwa mu mva rusange mu rwego rwo gusaranganya kugira ngo hazaboneke n’aho gushyingura abandi.
Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zavuze ko iyo mirambo ijugunywa mu mugezi mu masaha y’ijoro kandi ko ababikora bataramenyekana.





Ibitekerezo 0