Abantu barenga 39 baguye mu myigaragambyo karundura igamije kwamagana umushinga wo kongera imisoro muri Kenya, barimo n’umwana w’imyaka 12 gusa warashwe amasasu arenga 10, nyamara atari mu bigaragambya.
Uretse abapfuye, abandi benshi baburiwe irengero, aho Polisi ya Kenya ishinjwa kuba yarashimuse abaturage, ingingo ihabanye cyane n’Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho.
Tabitha Wanjiru Kairo, n’umugabo we David Kairo ni bamwe mu bazamuye ijwi cyane, cyane ko umusore wabu w’imyaka 28, Joseph, ari umwe mu baburiwe irengero, dore ko nawe yari mu bigaragambije.
Ku rundi ruhande, Perezida Ruto aherutse kumvikana avuga ko Polisi idafite uburenganzira bwo gushimuta abaturage, nubwo yongeyeho ko ari Urwego rwigenga, rugomba gukorera mu mategeko y’Igihugu.
Ruto kandi aherutse kuvuga ko hari abaturage bafashwe na Polisi kubera ko bari mu bikorwa bigize icyaha, cyangwa se bakaba bari barahamagajwe na Polisi ariko bakinangira.
Urubyiruko ibihumbi n’ibihumbi baherutse kwirara mu mihanda ya Nairobi n’indi mijyi ikomeye muri Kenya, bamagana umushinga wo kongera umusoro ku bicuruzwa, byinshi, umusoro wagombaga kuzamura cyane ikiguzi cy’imibereho muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!