Iyi ndege yo mu bwoko bwa Cessna Citation XLS yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Wilson giherereye i Nairobi ku wa 7 kanama 2025, yerekeje muri Somaliland ahagana saa munani z’amanywa, ubwo yafatwaga n’inkongi iri mu kirere nyuma ikaza kugwa.
Komiseri w’Akarere ka Kiambu iyi ndege yaguyemo, Henry Wafula, yashimangiye ayo makuru agira ati ”Iyo ndege yari itwaye abantu bane barimo n’umupilote, Bose bahise bapfa. Yaguye kandi ku nzu y’umuturage, aho yahitanye abandi bantu babiri, mu gihe babiri bari hasi bakomeretse bikomeye.”
Amashusho yafashwe n’abanyamakuru ba AFP yagaragaje imbaga y’abantu yahururiye aho impanuka yabereye, mu gihe abakorerabushake b’umuryango wa Kenya Red Cross bakoraga ibishoboka byose kugira ngo batabare abarokotse.
Abaturage babonye uko byagenze bavuga ko indege yatangiye gushya ikiri mu kirere. Tasha Wanjira, umwe mu batuye aho iyo ndege yaguye, yagize ati “Indege yatangiye gushya ikiri mu kirere, mbere y’uko imanuka yihuta ikagwa hasi.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!