00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Indege yataye umuhanda igwa mu gihuru

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 24 April 2026 saa 03:38
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe iby’indege muri Kenya, KAA, cyatangaje ko hari indege itwara abagenzi yanyereye ubwo yiteguraga kugwa kibuga cy’indege cya Mandera giherereye mu Majyaruguru y’i Burengerazuba bw’iki gihugu birangira iguye mu bihuru ariko nta muntu wigeze ahasiga ubuzima cyangwa akomereke.

Iki kigo cyatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku wa 24 Mata 2026, ubwo Sosiyete y’Indege ya EBB Air yahagurukaga ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta saa kumi n’ebyiri za mu gitondo itwaye abagenzi 32 ndetse n’abakoramo bane.

Ubwo iyi ndege yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege cya Mandera saa mbili za mu gitondo yarenze umuhanda birangira iguye mu bihuru biri hafi y’icyo kibuga cy’indege.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga igice cy’inyuma cy’iyi ndege ari cyo kiri kugaragara, ikindi gice cyose kiri mu bihuru.

Ikibuga cy’indege cya Mandera giherereye hafi y’umupaka wa Somalia na Ethiopia, ukunze gukoreshwa n’indege ziba zizanye ubufasha bwoherezwa mu nkambi z’impunzi zirimo Abanya-Somalia.

Amashusho yerekana indege yari itwaye abagenzi muri Kenya yashinze igice cyayo cy'imbere mu gihuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages