Ntabwo haratangazwa ikigo cyangwa sosiyete izafatanya n’icyo gihugu gukora inkingo.
Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, yavuze ko bazatangira mu gihembwe cya mbere cya 2022, bahereye ku byoroheje nko gushyira inkingo mu ducupa twabugenewe ariko bikazagera mu 2024 uruganda rukora inkingo guhera hasi.
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko ishaka kongera site zikingirirwaho ziri hirya no hino mu gihugu, zikava kuri 800 zikagera ku 3000. Ibyo bivuze ko hakenewe inkingo nyinshi.
Kugeza ubu muri Kenya abaturage bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 basaga miliyoni eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!