Iyo raporo yakozwe n’impuguke 14 yari imaze igihe itegerejewe, yashyikirijwe Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa Kabiri, ari kumwe na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ikigo The Building Bridges Initiative (BBI) cyari kimaze amezi gikusanya ibitekerezo by’abaturage ba Kenya batandukanye ku mavugururwa yakorwa ngo imvururu zikunze gukurikira amatora muri icyo gihugu zihagarare.
Incamake y’iyi raporo yabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, ivuga ko “Mu myaka hafi 30 ishize, muri Kenya buri gihe tumara imyaka ibiri muri manda y’imyaka itanu duhanganye n’ibibazo by’ubukungu busubira inyuma kubera ubwoba bw’imvururu zikurikira amatora.”
Bakomeje bagira bati “Abanyapolitiki bafata amatora nk’ikintu cy’ubwiyahuzi, ubuzima bw’abaturage ba Kenya bukajya mu byago cyangwa bakabubura kubera ubugizi bwa nabi. Bisaba umwaka wose ngo ubukungu busubire mu murongo, bigakomeza gutyo.”
Raporo ivuga ko Perezida akwiriye gukomeza kuyobora Guverinoma ariko agashyiraho Minisitiri w’Intebe uzajya uyimuyoborera. Perezida azaba afite ububasha bwo gushyiraho cyangwa kwirukana Minisitiri w’Intebe.
Raporo yavuze ko ubwo buryo buzatuma muri Guverinoma habamo kubaza abayobozi inshingano bashinzwe.
Kenya yagize umwanya wa Minisitiri w’Intebe kugeza mu 1964, wongera gusubizwaho mu 2008 urimo Raila Odinga nyuma y’imvururu zakurikiye amatora zigasiga abasaga 1100 bapfuye.



















TANGA IGITEKEREZO