Ubushinjacyaha bukuru muri Kenya bwandikiye Polisi na Komisiyo Ishinzwe kurwanya ruswa, busaba gukurikirana icyo kibazo mu gihe kitarenze iminsi 10.
Kariaka Tobiko yasabye izo nzego "gusuzuma, gukusanya ibimenyetso no kugaragaza inyandiko” ku cyari kigamijwe hashyirwa ku isoko izo mpapuro za miliyari 1.9 z’Amayero.
Kuva mu mezi atandatu ashize, Minisitiri w’imari wa Kenya, Henry Rotich, avuga ko ayo mafaranga yakoreshejwe bijyanye n’amabwiriza y’ibaruramari ry’igihugu.
Gusa uyu muyobozi ntagaragaza igihamya cyabyo, ibintu bituma itangazamakuru n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakemanga ko igice kimwe cy’aya mafaranga cyaba cyaranyerejwe.
Umusesenguzi mu bya Politiki, Paul Wafula, yabwiye ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya ati “Ntidushobora kubona umuhanda wubatswe, ntitubona uruganda ruto cyangwa urunini ayo mafaranga yaba yarashowemo. Ndatekereza ko biragoye kugira icyo umuntu avuga mu gihe nk’iki ko ayo mafaranga yaba yarakoreshwejwe neza.”
Kuba muri iki gihe Kenya ihanganye n’uruhererekane rw’ibibazo nk’ibi muri guverinoma no mu zindi nzego za Leta, byatumye Perezida Uhuru Kenyatta abihagurukira.
Kugeza ubu abaminisitiri batanu bagaragaye mu bibazo bya ruswa birukanwe kugeza mu Gushyingo, uwa gatandatu we yegura ku giti cye.
Perezida Kenyatta akaba aheruka gutangaza ingamba zitandukanye zigamije kurwanya ruswa, ubu buri wese akaba ategereje kureba icyo bizatanga.



















TANGA IGITEKEREZO